Monday, September 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Umwana w’imyaka 10 y’amavuko watewe inda na nyirarume yibarutse

Uharanira uburenganzira bwa muntu, Njeri wa Migwi ukomoka muri Kenya, yatangaje inkuru ibabaje y’umwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko, wibarutse nyuma yo gusambanywa na nyirarume.

Iyi nkuru Njeri wa Migwi, yayitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X, ku wa Mbere taliki 08 Kanama 2024.

Njeri wa Migwi yatangaje ko uyu mwana yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 34 asamye, gusa ku bw’amahirwe make umwana yibarutse yapfuye nyuma y’iminsi umunani avutse.

Njeri wa Migwi akomeza avuga ko Se w’uyu mwana wahohotewe yanze ko amugarukira mu rugo.

Yagize ati: “Se yanze ko amugarukira mu rugo. Twamujyanye ku ishuri biga bacumbikirwa. Kuri ubu ari kugenda yoroherwa gahoro gahoro. Umutima wanjye ukomeje kubabazwa n’iyangizwa ry’abana b’iki gihugu.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!