Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umugabo yakubiswe n’umugore we ishoka amuziza ibihumbi 2000 yahingiye

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza witwa Gatete Éugene w’imyaka 39 y’amavuko, arwariye mu Bitaro bya HVP Gatagara nyuma yo gukubitwa n’umugore we umuhini w’isuka n’ishoka amuziza ko atamuhaye ibihumbi 2000 RWF byaburaga ku mafaranga yakoreye.

Uyu mugabo avuga ko ku wa 17 Nzeri 2024, yapatanye ahantu ikiraka cyo guhinga bumvikana ko bamwishura ibihumbi 5000 RWF, ariko bamwishyura 3000 RWF bamwizeza ko asigaye azayahabwa nyuma.

Uyu mugabo akomeza asobanura ko amafaranga yose yari yahembwe yayahaye umugore we, amubwira ko andi azayamuha nyuma na yo yayahembwe, umugore ahita amukubita umuhini w’isuka.

Yagize ati: “Yinjiye mu nzu ansanga aho nari nicaye ndi gutonora igitoki arambwira ngo kuki wankinguriye inzu wowe na Nyoko mwankinguriye inzu nkande? Mu gihe ngiye kwisobanura aba ankubise umuhini w’isuka ku kaboko ngiye kugira ngo mufate nitabare aba ankubise undi mba nshitse intege no gutaka birananira, akajya avuga ati ndakwica, ndakwasa, azana ishoka, ubwo yarakubise ageze aho arambiwe amenaho amazi akinga inzu aragenda.”

Arongera ati: “Ageze ku irembo ku gasozi atangira kwivamo ngo ndamwishe nimujyane muri ‘morgue’ abantu bakamubaza bati wishe nde se? ati nishe umugabo wanjye nimugende murebe.”

Uyu mugabo kuri ubu wavunitse akaboko ndetse akaba agorwa no kugenda, akomeza avuga ko yavanywe mu rugo yataye ubwenge akanguka abona ari kwa muganga.

Yakomeje agira ati: “Sinzi uburyo bampetsemo, nazanzamutse mu ma saa cyenda z’ijoro ni bwo mbona ndi kumwe n’umusaza ndamubaza nti aha nahageze nte? Aravuga ngo wari upfuye baje baguhetse, ni umugore wari ukwishe.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango utuye mu Kagari ka Rwesero, Umudugudu wa Bukinanyana, bavuga ko uyu mugore amaze gukubita umugabo we yagendaga inzira zose abwira abantu ngo umugabo wanjye ndamwishe, ababishoboye bagende bamujyane kwa muganga cyangwa muri morgue.

Jean Pierre Sibonama, uyobora uyu mudugudu we yahakanye iby’uko uyu mugore yakubise umugabo we ishoka, akavuga ko ari amakimbirane asanzwe.

Yagize ati: “Iby’ishoka ntibyabaye, ni amakimbirane yo mu ngo asanzwe, abantu bagakimbirana. Bashobora kuba baratonganye bararwana bisanzwe.”

Gatete avuga ko kujya ku muyobozi w’umudugudu kwandikisha impapuro zisobanura ibyo yakorewe avuga ko bidashoboka, kuko Umuyobozi w’Umudugudu ari mwene wabo w’umugore.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yabwiye Flash FM ko iki kibazo bakimenye ariko ngo nta hantu hazwi uyu mugabo yigeze ajya kwivuriza ndetse ngo nta n’aho yigeze atanga ikirego cye.

Yagize ati: “Yagiranye amakimbirane n’umugore we ni byo amukubita umuhini w’isuka mu gatuza, ariko amakuru dufite ni uko umugabo nta hantu yigeze ajya kwivuriza cyangwa ngo atange ikirego n’abantu bamushishikarije gutanga ikirego ariko ntabwo yagitanze. Ibyo by’uko mudugudu atamwandikiye, reka tuvuge ko atamwandikiye kubera ko bafitanye isano ariko se n’akagari kanze kumwandikira?.”

Ntazinda yaboneyeho no kugira uyu mugabo inama yo kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, agatanga ikirego cye kuko nta muntu wakanga kumwakira.

Andi makuru avuga uyu mugore yahise yahukanira iwabo aho avuka.

Ibyo kuba Gatete yarakubiswe ishoka, ubuyobozi bwabihakanye

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!