Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Liban, yatangaje ko yamaze kwinjira mu bihe by’intambara.

Minisitiri w’intebe wa Liban, Najib Mikati, yatangaje ko igihugu cye cyamaze kwinjira mu bihe by’intambara nyuma y’iminsi ibiri(2) bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga by’ifashishwa mu itumanaho bitangiye guturikira mu biganza by’ababikoresha.

Ibi bikoresho birimo ibikora nk’ibyombo by’abasirikare, byatangiye guturika kuri uyu wa kabiri wiki cyumweru, tariki 17 nzeri 2024, ibyibasiwe cyane akaba ari ibikoreshwa n’umutwe wa  Hezbollah udacana uwaka n’igihugu cya Israel.

Inzego z’ubutasi n’iz’umutekano za Israel, nizo zahise zitungwa agatoki ko kuba inyuma yibyo bitero bimaze kurwamo abagera kuri mirongo itatu(30).

Minisitiri w’intebe wa Liban, Mikati, yatangaje ko ibyakozwe na Israel ari ibyaha by’ubugome ndengakamere.
Yagize ati:” Iyi ntambara yatangiye mu mezi 11 ashize kandi ibangamiye abaturage bacu bo mu bice by’amajyepfo kuko inzu zabo ziri gusenywa.”

Igice cy’amajyepfo ya Liban nicyo kibarizwamo umutwe wa Hezbollah ukunze guhangana na Israel. Hashize igihe umutwe wa Hezbollah unyuzamo ukarasana n’ingabo za Israel.

Mikati, yavuze ko Israel, ari igihugu cy’abanzi, kitagendera ku mategeko mpuzamahanga. Yavuze ko kandi bibabaje kubona LONI, ibireberera gusa ntigire icyo ikora kandi inshingano zayo za mbere ari ukugarura amahoro.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!