Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHafi y'urubibi rw'u Rwanda harasiwe umusirikare wa FARDC

Hafi y’urubibi rw’u Rwanda harasiwe umusirikare wa FARDC

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haraturuka amakuru yemeza ko mu rubibi rw’iki gihugu n’igihugu cy’u Rwanda harasiwe umusirikare wo mu ngabo za FARDC.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu taliki 18 Nzeri 2024, bibera ku butaka bwa Congo, ariko buhana urububi n’Akarere ka Rubavu, mu Mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe.

Amasasu menshi yumvikanye ahazwi nko kuri Borne ya 12 ahagana saa mbili z’ijoro zishyira saa tatu zo ku wa Kabiri.

Abaturage bajyaga mu mirimo yabo, babwiye itangazamakuru ko babonye abasirikare benshi ba Congo bari aho ibi byabereye.

Kuva umutwe wa M23 watangira intambara mu Burasirazuba bwa Congo, umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda wajemo agatotsi, aho uruhande rwa Congo rushinja u Rwanda gufasha M23, u Rwanda narwo rugashinja Congo gutera inkunga umutwe wa FDLR urwanya Leta ya Kigali.

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo hakunze kumvikana abaraswa, baba abaturage bajya muri magendu muri Congo cyangwa abasirikare ba Congo barenze urubibi binjiranye imbunda mu Rwanda, cyangwa abagerageje ibikorwa by’ubushotoranyi.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga muri aya masaha y’umugoroba umurambo wa nyakwigendera wari ukuri aho yarasiwe. Amakuru avuga ko yaba yarashwe na bagenzi be, ariko nta mpamvu iramenyekana.

Impande zombi urwa gisirikare n’urwa gisivile ntacyo ziratangaza kuri aya makuru.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!