Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalFARDC yigambye kwambura M23 uduce twinshi tw'ingenzi

FARDC yigambye kwambura M23 uduce twinshi tw’ingenzi

Ku wa Mbere taliki 16 Nzeri 2024, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyigambye kwambura umutwe wa M23 uduce twinshi tw’ibyaro n’imijyi myinshi yo muri Kivu ya Ruguru.

Kuva mu Cyumweru gishize Ingabo za FARDC na M23 barwaniraga mu duce twa Teritwari za Masisi na Rutshuru, aho abarwanyi ba M23 bagenzura uduce twinshi dutandukanye.

FARDC ibinyujije ku rukuta rwa X yatangaje ko iyo mirwano yasize yigaruriye tumwe muri utwo duce tugenzurwa na M23.

Ubutumwa bwagiraga buti: “FARDC yashoboye kwigarurira, inabohora ibiturage byinshi n’imijyi y’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru no mu bice biyegereye, byahoze bigenzurwa na M23. Iyi ntsinzi ikomeye ni igihamya cyo gushikama ku ntego twihaye yo kugarura amahoro, umutekano n’ubusugire mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu.”

Yunzemo ko izakomeza kurwana kugira ngo yigarure ibice byose bigenzurwa na M23 igira iti: “Ntabwo tuzatuza kugeza ubwo tuzaba twabohoye buri santimetero yafashwe n’inyeshyamba za M23, twanagaruye umutekano wose w’abaturage.”

Uruhande rwa M23 ntacyo ruravuga kuri aya makuru, gusa ni inshuro nyinshi FARDC yagiye itangaza ko yigaruriye ibice byagenzurwaga na M23 ariko bikarangira bigaragaye ko yabeshyaga.

Nyuma y’agahenge kari kamaze igihe karumvikanweho, hari ubwoba ko imirwano ikomeye ishobora kongera kubura.

Ni mu gihe hashize iminsi mike M23 ishinja FARDC kugaba ibitero ku birindiro byayo no mu bice bituwe n’abaturage ndetse yayiteguje ko ishobora kuzayishozaho intambara yeruye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!