Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Trump yarokotse amasasu ubugira kabiri

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahungishijwe igitaraganya avanwa ku kibuga cye cyitwa Trump National Golf Club, akoreraho Siporo, giherereye muri Leta ya Florida muri West Palm Beach, nyuma y’uko humvikanye urufaya rw’amasasu.

Ibi byabaye mu masaha y’igicamunsi cyo ku Cyumweru taliki 15 Nzeri 2024, ubwo Trump yahise ahungishwa vuba na bwangu.

Steven Cheung, uvugira Trump yagize ati: “Perezida Trump ni amahoro nyuma y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu bice yari arimo, nta bindi twakongeraho muri aka kanya.”

Umuhungu wa Trump, Donald Trump Jr na we yatangaje ko Se ameze neza nta kibazo afite, ndetse ko inzego z’umutekano muri ako gace zatangije ko zataye muri yombi ukekwaho gukora icyo gikorwa.

N’ubwo iperereza rigikomeje, Ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika, FBI, byavuze ko nubwo hafi y’aho Trump yari ari humvikanye urufaya rw’amasasu, gusa ko atari we wari ugambiriwe kuraswa ahubwo ari urugomo rusanzwe ruba muri Amerika.

Uhanganye na Trump mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, Visi Perezida Kamala Harris, yatangaje ko yamenye iby’iryo sanganya kandi ko ashimira Imana kuba Trump ameze neza kandi afite umutekano.

Yakomeje avuga ko muri Amerika urugomo n’ihohoterwa nta ntebe bihafite.

Trump we ntacyo aratangaza kuri uru rufaya rw’amasasu rwumvikanye hafi y’aho yarimo akorera Siporo.

Ibi bije bikurikira ibindi byabereye muri Leta ya Pennsylvania mu mezi abiri ashize, ubwo Trump yaraswaga n’umuntu wari witwaje imbunda akamukomeretsa ugutwi.

Urufaya rw’amasasu rwumvikanye nko muri metero 300 uvuye aho Trump yakoreraga siporo

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU