Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeSIPOROIkipe ya Pyramid yakeje abafana ba Rayon sport bayifashije kwishimira igitego yishyuye...

Ikipe ya Pyramid yakeje abafana ba Rayon sport bayifashije kwishimira igitego yishyuye APR FC

Ku italiki 15 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro i Remera, habaga umukino ubanza uhuza APR FC yo mu Rwanda na Pyramid yo mu Misiri, amakipe yombi yanganyije 1-1, bitunguranye abafana ba Rayon sport bishimira bihambaye iki gitego, ibinyujije kuri X, ikipe ya Pyramid yagaragaje ko yashimishijwe na byo.

https://x.com/pyramidsfc/status/1835036072302248139?t=f90Qs7BftYUGhXjQgJyH7w&s=19

Bamwe mu banyarwanda ntabwo bishimiye iki gikorwa, bavuga ko n’ubwo amakipe yombi aba ahanganye mu Rwanda, mu gihe ikipe ihagarariye igihugu bagakwiye guhuza imbaraga bagashyigikirana.

Ku rundi ruhande hari abasanga ari ubukeba buba bwakomeje, cyane ko Rayon sport na APR FC zidakunda gucana uwaka cyane ko zihora zihataniye icyubahiro n’igikundiro, aho zihora mu mpaka z’urudaca bibaza umwami wa ruhago mu Rwanda.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!