Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

Umubirigi wakatiwe na Congo urwo gupfa yateye ibihugu byombi kurebana ay’ingwe

Nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukatiye igihano cy’urupfu abantu 37 bazira gushaka guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa, u Bubiligi buhangayikishijwe n’iki cyemezo kubera umuturage w’iki gihugu na we urebwe n’iki gihano.

Ku wa 13 Nzeri 2024, nibwo abo bantu 37 barimo uwitwa Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rw’Igisirikare cya RD Congo.

Wando yari asanzwe ari inzobere mu bya gisirikare, yagiye i Kinshasa ubwo yagirwaga Umujyanama wihariye mu mavugurura y’Urwego rwa RD Congo rushinzwe ubutasi, ANR.

Ku wa 22 Gicurasi yaje gutabwa muri yombi n’abasirikare bakorera mu rwego rw’ubutasi [Ex-DEMIAP], akurikiranyweho gukorana n’uwari ayoboye iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa, Christian Malanga.

Jean-Jacques Wondo ku wa 03 Nzeri yasabye Urukiko ko yagirwa umwere agira ati: “Nkomeje kuvuga ndanguruye ndi imbere y’Imana n’abantu n’Urukiko ko ntigeze ngira uruhare muri ibi bikorwa biciriritse. Nizeye ko muzavuga ikintu gikomeye cyo kungira umwere.”

Ibyaha Wando na bagenzi be 36 bahamijwe birimo iby’iterabwoba, gushyigikira iterabwoba n’ubwicanyi.

David Jordens, uvugira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, yatangaje ko Guverinoma y’Igihugu cyabo ihangayitse kandi ko yagiye yamagana kenshi igihano cy’urupfu Leta ya Congo yagaruyeho.

Yagize ati: “U Bubiligi bufata iki kibazo nk’igikomeye cyane kandi bwamaganye kenshi igarurwa ry’igihano cy’urupfu muri RD Congo, haba mu ruhame no mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi.”

Abandi banyamahanga bakatiwe iki gihano barimo, Umwongereza, Umunya-Canada n’Abanyamerika batatu. Ubwo uru rubanza rwabaga ibihugu byabo byatangaje ko biri kubikurikiranira hafi.

Mu bantu 51 bari bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi 31 bakatiwe igihano cy’urupfu
Wando ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU