Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Ikirombe cyagwiriye abantu batatu bahita bapfa

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Rwarenga, abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima nyuma yo kujya kugicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 12 Nzeri 2024, ubwo ba nyakwigendera bacaga mu rihumye ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakajya gucukura amabuye y’agaciro muri icyo kirombe.

Gitifu w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolée yahamije iby’aya makuru agira ati: “Nibyo abagabo batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, iyo mpanuka ibabaho ikirombe kirabagwira bahita bahasiga ubuzima, imirambo yajyanywe mu bitaro bya Kiziguro irasuzumwa igarurwa mu rugo, abanyamuryango baritegura gushyingura.”

Gitifu Urujeni yongeyeho ko “Ba nyakwigendera bacukuraga mu buryo butemewe, ingamba ntabwo tuzifata uyu munsi kuko dusanzwe twarazifashe zo kwirinda kujya aho hantu, n’ubundi abo baguyemo babikoraga mu buryo bwa rwihishwa, kuko ntabwo ari ahantu hemewe, nta kompanyi ihakorera, nta na koperative ihakorera, rero n’ubundi bagiyeyo bihishe iyo mpanuka ibabaho, turihanganisha imiryango y’ababuze ababo.”

Gitifu Urujeni yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda kujya gucukura amabuye y’agaciro ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ababwira ko bagomba gutegereza uburyo bunoze buzashyirwaho.

Yakomeje avuga bakwiye kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, avuga ko nihashyirwaho uburyo bunoze bazahabwa akazi muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi, bakabikora byubahirije amategeko batihishahisha.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU