Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRIB yafunze Diregiteri, mwarimu na Animateri bakekwaho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri

RIB yafunze Diregiteri, mwarimu na Animateri bakekwaho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri

Umwarimu uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, Diregiteri na Animateri bo mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho gutera inda abana bigisha n’ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.

Aba bose bakorera ku Kigo cy’amashuri cya GS Murira, umwarimu yitwa Bukuru Aaron, Umuyobozi w’ikigo yitwa Ndahayo Ernest na Animateri witwa Ndahimana Jean de Dieu.

Amakuru avugwa ko uyu mwarimu ukekwa yari amaze igihe ashakishwa, ndetse ngo yanigeze guhamagazwa ku karere, agezeyo atabwa muri yombi, ariko nyuma abantu batungurwa no kongera kumubona yidedembya.

Ubukangurambaga bwakozwe muri aka karere ku wa 26 Kanama 2024, nibwo bwatumye iyi dosiye yuburwa, aho bwari bugamije gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Icyo gihe umwe wavuze mu izina ry’ababyeyi agaragaza ikibazo kiri kuri GS Murira, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubasezeranya ko rugiye kugikurikirana.

Hari umwarimu watungwaga agatoki, ababyeyi bavuga ko abasambanyiriza abana abandi ngo akaba yarabateye inda ku buryo bamwe bavuga ko batazongera gusubira kwiga kuri iki kigo, batinya ko bazaterwa inda.

Uyu mwarimu ngo yari afite butike asambanyirizamo abo bana mu gihe cy’amasomo, mu gihe cy’ibirihuko akabasambanyiriza muri geto kuko ngo bagenzi be babaga bagiye mu biruhuko agasigarana ubwisanzure.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yasabye abaturage kudahishira icyaha icyo ari cyo cyose, abarimu bakamenya ko uburezi atari ukwangiza abana no kubashora mu ngeso mbi, abayobozi bakirinda kugaragarwaho ubufatanyacyaha kuko uwo bizagaragaraho atazihanganirwa.

Abafashwe bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Muraho,tugarutse ku cya X education minister ntabwo yabigenje neza. Atuvunishije tubura mutation, tureka kwiga university ngo ni remedial,tubura uko tujya gu-checking-a,batwima tickets zacu tujya muri remedial n’ibindi……. Nibamuhindure rwose.

    Twizere ko uwo baduhaye aza kutugaragariza itandukaniro riri positive.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!