Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: Indaya zibye amafaranga y'umusaza w'imyaka 75 ahita yiyahura

Nyanza: Indaya zibye amafaranga y’umusaza w’imyaka 75 ahita yiyahura

Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza umusaza uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gucucurwa n’indayi bahuriye mu kabari amafaranga yose yari afite.

Urupfu rw’uyu musaza wari utuye mu Murenge wa Kigoma rwamenyekanye ku wa Gatatu taliki 04 Nzeri 2024, ubwo umwe mu bana be yavuye kuvoma ageze mu rugo asanga se amanitse mu mugozi, atabaje abaturanyi basanga yamaze kwitaba Imana.

Abaturanyi b’ubu muryango babwiye BTN ko nyakwigendera yaraye mu kabari mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, agataha mu rukerera.

Nyakwigendera ngo yagiye mu kabari ko mu isantere ya Butatsinda nyuma yo kugurisha amategura n’ibiti byari ku nzu ye, bamuha ibihumbi 20,000 RWF, ari na yo yari yajyanye mu kabari indaya zikayamucucura.

Umwe mu baturanyi be yagize ati: “Nyakwingendera yatashye mu gitondo mu masaha ya saa moya araza abwira umuhungu we ngo uzamenyere abana ni wowe mukuru mfite ariko ntiyabyitaho kuko yari yasinze.”

Akomeza agira ati: “Hashize umwanya ni bwo yagarutse mu rugo avuye kuvoma asanga yimanitse mu kagozi atabaza abaturanyi bahageze basanga yashizemo umwuka.”

Aba baturage bagaye nyakwigendera wafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma yo kwibwa amafaranga n’indaya, baboneraho no kunenga abantu bishora mu burayi.

Mbere yo gushyingura umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera asize abana batandatu badafite nyina ubabyara kuko nawe yitabye Imana.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!