Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Amakuru mashya ku mugabo wahaye mugenzi we ikiraka cyo gukura telefone mu bwiherero akagwamo

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko ahaye akazi mugenzi we ko kumukurira telefone mu bwiherero agapfiramo.

Nyakwigendera witwaga Ntasangirwa Jean Claude w’imyaka 44 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nkinda, ku wa 01 Nzeri 2024 nibwo yahawe ikiraka cyo gukura mu bwiherero telefone, ariko ntibyamuhira ahasiga ubuzima.

Biravugwa ko icyo kiraka nyakwigendera yari yagihawe na nyiri bwiherero witwa Gasasira Janvier, icyo gihe yari yamwijeje kumuhemba amafaranga ibihumbi icumi (10,000 FRW).

Gasasira akimara kumva ayo makuru, kuva ubwo ntiyongeye kuboneka bikekwa ko yahise atoroka.

Amakuru avuga ko nyuma y’aho abaturage baje kumugira inama aza kwigaragaza ahita anishyikiriza RIB, nayo ihita imuta muri yombi dore ko yari imaze igihe imushakisha.

Gasasira ukekwaho gutanga kariya kazi, atuye mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Nyanza mu Kagari ka Nyakabuye, ari naho ubwo bwiherero yaguyemo buherereye.

Kuri ubu Gasasira afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nkomero iri mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU