Mu Karere ka Gasabo abagizi ba nabi bataramenyekana batwitse inzu y’umuturage witwa Rutabayiro François w’imyaka 71 y’amavuko irashya irakongoka nawe apfiramo.
Ibi byabaye mu gihe cya saa yine z’ijoro ryo ku wa Mbere taliki 02 Nzeri 2024, bibera mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Cyaruzinge ho mu Mudugudu wa Karubibi.
Amakuru avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye ubwo uwo musaza yari aryamye mu nzu wenyine, abana be babiri b’abahungu badahari iryo joro, abo bagizi ba nabi bazana lisansi bayisuka ku nzu irashya irakongoka nawe ahiramo.
Abaturage batabaye bazimya uwo muriro gusa ku bw’amahirwe make basanga uwo umusaza yamaze gupfa.
Gahonzire Wellars, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yahamije aya makuru ndetse avuga ko iperereza ryatangiye.
Yagize ati: “Nibyo aya makuru twayamenye, iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwikiye iyo nzu, ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”
Ukekwaho kuba yari afitanye amakimbirane na nyakwigendera yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabitangaje.
Uyu muvugizi wa Polisi yaboneyeho no kugira inama abaturage avuga ko mu gihe bafitanye amakimbirane bagana inzego zikabafasha kuyakemura.
Mbere y’uko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa, wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.