Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURURubavu: Abantu batatu bafatanywe ibicuruzwa bya magendu abandi bane baracika

Rubavu: Abantu batatu bafatanywe ibicuruzwa bya magendu abandi bane baracika

Mu Karere ka Rubavu, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yahafatiye abantu batatu bakekwaho kwinjiza mu buryo bwa magendu, amabalo arindwi y’imyenda n’imiguru makumyabiri y’inkweto bya caguwa.

Abafashwe ni abagore babiri n’umusore umwe, bafashwe mu gihe cya saa sita z’amanywa yo ku wa Kabiri taliki 20 Kanama 2024, bafatirwa Mudugudu wa Gitega I, Akagari ka Muhira ho mu Murenge wa Rugerero.

SP Bonaventure Twizere Karekezi, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye abapolisi amakuru ko hari abantu barindwi babonye bikoreye imyenda n’inkweto, bifashishije inzira zitemewe bikekwa ko bayinjije mu buryo bwa magendu. Bahise bajya kubategera muri iyo nzu bari babarangiye, hafatirwa bariya batatu nyuma y’uko bagenzi babo bane bari bari kumwe bataye ibyo bari bikoreye bagacika, bakaba bakirimo gushakishwa.”

Akomeza agira ati: “Bari binjije amabalo arindwi y’imyenda n’imiguru makumyabiri y’inkweto zari zipakiye mu mufuka bya caguwa, batatu muri bo bafashwe biyemereye ko bari babikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko bari basanzwe babikora n’ubwo ari ubwa mbere bafashwe.”

SP Karekezi yaboneyeho gushimira abaturage bihutiye gutangira amakuru ku gihe ibi bicuruzwa bya magendu bigafatwa, ashishikariza n’abandi gukomeza kugirana ubufatanye na Polisi ndetse n’inzindi nzego, batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ufite Itegeko rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko, umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi, aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!