Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKigali: RIB yataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Gakoma akekwaho uruhare...

Kigali: RIB yataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma akekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma biherereye ka Gisagara witwa Ngiruwonsanga Pascal w’imyaka 38 y’amavuko, yatawe muri yombi ku bw’iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umwana w’umugore we.

Uwo mwana witwa Ganza Rayane w’imyaka 8 y’amavuko ni uw’umugore washakanye byemewe n’amategeko na Ngiruwonsanga, akaba yaramutahanye muri urwo rugo.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko Ngiruwonsanga Pascal yatawe muri yombi kubera impamvu zifatika zituma akekwa.

Ati: “Ngiruwonsanga yafashwe kubera iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umwana w’imyaka 8 y’amavuko. Hari impamvu zifatika zituma akekwa. Umurambo w’uwo mwana woherejwe muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo ukorerwe isuzumwa.”

Amakuru avuga ko urupfu rwa nyakwigendera rwabaye ku wa 18 Kanama 2024, rubera mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge.

Uwafashwe yatawe muri yombi kuri uwo munsi uwo mwana yiciweho, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB yasabye Abaturarwanda kujya birinda ibihuha bagategereza ibizava mu iperereza.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!