Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMuhanga: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa yibyariye

Muhanga: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa yibyariye

Mu Karere ka Muhanga umugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 24 y’amavuko ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gusambanya uwo yibyariye, atuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro mu Kagari ka Rwasare ho mu Mudugudu wa Kanyinya.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahengereye abavandimwe b’uyu mukobwa na nyina badahari, agahita asambanya uwo mwana.

Amakuru avuga ko kandi nyina amaze gutaha, uwo mukobwa yakoresheje amarenga akamwereka ibyo Se yamukoreye.

Niyonzima Gustave, Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro, yavuze ko bakimara kumenya aya makuru, inzego z’ibanze muri uyu murenge zakoze operasiyo, zigashyikiriza uyu mugabo inzego z’umutekano zirimo DASSO na Polisi, zikamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherereye muri uyu murenge.

Gitifu Niyonzima yagize ati: “Twamufashe saa yine z’ijoro, dutegereje ibindi biva mu iperereza RIB igiye gukora.”

Gitifu Niyonzima akomeza avuga ko umubyeyi (mama) w’uyu mukobwa (uvugwaho gusambanywa na Se) n’abaturanyi babihamya bashinja uyu mugabo gusambanya umukobwa we.

Amakuru aturuka muri bamwe mu baturage bo muri ako gace, avuga ko muri iki gitondo umwana na nyina bombi bagiye gutanga ubuhamya kuri RIB.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!