Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGicumbi: Abagabo batatu barakekwaho kwica umugore nyuma yo kumusambanya

Gicumbi: Abagabo batatu barakekwaho kwica umugore nyuma yo kumusambanya

Umugore witwa Mukabarisa Belthlide wari uzwi nka Tenesi w’imyaka 48 y’amavuko wo mu Karere ka Gicumbi, birakekwa ko yishwe amaze gusambanywa n’abagabo batatu.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024, bibera mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Munyinya mu Murenge wa Rukomo, ariko ngo byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama 2024.

Amakuru avuga ko umunsi nyakwigendera yiciweho yari yavuye gufata amafaranga kuri SACCO angana n’ibihumbi 20,000 RWF, kuko ngo yari asanzwe ari mu bantu batishoboye bafashwa na leta.

Bivugwa ko nyuma yo gufata amafaranga yahise ajya mu kabari gaherereye mu isantere ya Munyinya, ariko abanza gufata amwe mu mafaranga ayaha abagore b’inshuti ze ngo bayamubukire bamusiga mu kabari barataha.

Umwe mu baturage batanze amakuru yagize ati: “Tenesi yaje gutaha mu ijoro, ategwa n’abagabo batatu harimo n’abo bari basangiye bashaka kumwaka amafaranga babanza kumusambanya.”

Akomeza agira ati: “Kubera ko hari abo yamenyemo barimo umusore w’umugabo babyaranye, bahise bamwica kugira ngo atazabivuga. Aho bamwiciye twahasanze inzoga yitwa Tunura, bigaragara ko ariyo bari barimo kunywa.”

Kugira ngo bimenyekana ni uko umwe mu bakekwa mu gitondo inkweto ze zasanzwe muri iyo nzira aho zatakaye, na we arimo kuzishaka.

Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yavuze ko abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu, bamaze gutabwa muri yombi iperereza rikaba rikomeje.

Yagize ati: “Uwo mugore mu gitondo yasanzwe yishwe, yari umuturage ufashwa na leta. Abagize uruhare muri uru rupfu barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.”

Mu gihe iperereza rigikomeje, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, abakekwaho icyaha uko ari batatu bakaba batawe muri yombi, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwaboneyeho kwihanganisha umuryango wagize ibyago, buboneraho kwibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kandi ko ntawe ugomba kuvutsa undi ubuzima kuko bihanwa n’amategeko.

Bwakomeje busaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, mu gihe hari ikibazo kiri hagati y’abaturage bakajya begera ubuyobozi bukabafasha kugikemura.

Src: Igicumbi news

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!