Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umugore uvugwaho gutwara abagabo b’abandi yasanzwe mu bwiherero bwa metero 15

Umugore wo mu Karere ka Gatsibo ucururiza mu isantere ya Kamenge yajugunywe mu bwiherero bwa metero 15 n’abagizi ba nabi bikekwa ko bamujije kwiba umwe muri bo.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Kanama 2024, bibera mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Kabarore, mu Mudugudu wa Bihinga.

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace bavuze ko bumvishe uwo mugore uzwi nka Akarara Kagenda kubera kugenda ijoro aborogera muri ubwo bwiherero, noneho bamubajije ababwira uko byamugendekeye.

Yagize ati: “Hari umusore duherutse gusambana wazanye n’abandi basore babiri, baje bambwira ngo ‘duhereze radiyo yacu na telefone’ ndabatsembera kuko ntabyo nigeze niba, ariko banga kunyumva ahubwo batangira kunkubita bigera nubwo bamfata bantemesha imihoro ku bice bitandukanye by’umubiri wanjye.”

Akomeza agira ati: “Nyuma yo kuntemagura banjugunye mu bwiherero bw’inzu y’umusore uri hafi kuyishakiramo umugore.”

Abaturage bakomeza bavuga ko uyu mugore atari ubwa mbere ahemukirwa biturutse ku ngeso ye mbi yo gusenya ingo za bagenzi be, akabatwara abagabo, bityo baboneraho gusaba ubuyobozi ko natora mitende, bwamwirukana aho aba agusibira iwabo mu Karere ka Kayonza.

Andi makuru avuga ko mu gihe uwagiriwe nabi yajyanywe mu Bitaro bya Kiziguro kugira ngo yitabweho n’abaganga, bivugwa ko kandi umusore ukekwaho guhemukira uyu mugore afatanyije n’abandi basore babiri bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

BTN TV dukesha iyi nkuru bavuga ko ubuyobozi ntacyo buratangaza kuri kuri ubu bugizi bwa nabi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!