Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURURutsiro: RIB yataye muri yombi Sedo ukekwaho kurya amafaranga ya Mituelle

Rutsiro: RIB yataye muri yombi Sedo ukekwaho kurya amafaranga ya Mituelle

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Kivumu ho mu Kagari ka Bunyunju, usanzwe ari Sedo w’aka kagari witwa Sindayigaya Janvier, yatawe muri yombi akurikiranyweho kurya amafaranga ibihumbi 64 RWF yahawe n’abaturage ngo abishyurire ubwisungane mu kwivuza (Mituelle).

Amakuru avuga ko uyu Sindayigaya yatawe muri yombi mugitondo cyo ku wa Kabiri taliki 13 Kanama uyu mwaka, mu gihe cya saa tanu z’amanywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, yahamije aya makuru, avuga ko uyu muyobozi akirimo gukorwaho iperereza.

Yagize ati: “Nibyo koko yafashwe n’inzego zibishinzwe, ntabwo twabihamya ariko inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza kubyo akekwaho.”

Meya Kayitesi yakomeje avuga ko abaturage bazatangarizwa ikizava mu iperereza.

Meya Kayitesi yaboneyeho no gusaba abayobozi muri rusange kwirinda kurya amafaranga y’abaturage, ahubwo abibutsa ko bagomba kunoza inshingano zabo.

Hari amakuru avuga ko Sindayigaya aya mafaranga y’abaturage akekwaho kurya, yayahawe n’abaturage barindwi ku wa 24 Nyakanga uyu mwaka, ariko ngo ntiyayishyura n’ubwo akimara gufatwa yahise abihakana.

Sindayigaya Janvier ukekwaho kurya amafaranga ya Mituelle yahawe n’abaturage, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!