Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeInternationalAmerika yapinze Putin waciye amarenga ko agiye kwihorera kuri Ukraine

Amerika yapinze Putin waciye amarenga ko agiye kwihorera kuri Ukraine

Nyuma y’uko Perezida Putin atumije inama yo kwigiramo uko yagaba ibitero muri Ukraine, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ibyo Perezida Putin yibwira ari nko ‘kwikirigita ugaseka’.

Muri iyi nama Putin yabwiye igisirikare ko bagomba kwirukana umwanzi ku butaka bwabo ku kiguzi byasaba cyose.

Amerika ikimara kumva ibyo Putin yatangaje, yavuze ko ibyo Putin yavuze bisanzwe, kuko ngo muri we ahorana amagambo y’iterabwoba gusa.

Ibi byavuzwe mu gihe hashize iminsi 6 Ingabo za Ukraine zigabye ibitero ku Burusiya byakuye abaturage barenga ibihumbi 121 mu byabo ndetse abandi basaga ibihumbi 59 bategujwe ko igihe icyaricyo cyose bagomba guhunga.

Muri iyi minsi 6 ingabo z’u Burusiya zatewe igihunga n’ingabo za Ukraine zimaze kugera mu birometero 30 ku butaka bw’u Burusiya.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!