Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Brazil: Impanuka y’indege itwara abagenzi yahitanye abari bayirimo bose

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 09 Kanama uyu mwaka, abagenzi 62 baburiye ubuzima mu mpanuka y’indege yabereye Leta ya Sao Paulo yo muri Brazil.

Iyo ndege yavaga muri Leta y’Amajyepfo ya Paraná i Cascavel yerekeza muri Leta ya Sao Paulo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Guarulhos, yakoze impanuka ubwo yamanukaga mu Mujyi wa Vinhedo.

Iyi ndege mbere yo kugwa yabanje kumanuka izunguruka mu kirere, nk’uko byaragaragaye mu mashusho.

Luiz Inácio Lula da Silva, Perezida wa Brazil, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko bababajwe n’iyo mpanuka y’indege, yishe abari bayirimo bose.

Perezida yavuze ko icyateye iyo mpanuka kitahise kumenyekana, asaba buri muntu gufata umunota wo kunamira ababuriye ubuzima muri iyo mpanuka.

Iyo ndege ya Voepass ’ATR 72-500’ yari itwaye abagenzi 58 n’abari abakozi bayo bane.

Indege yahise ishya irakongoka

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU