Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIcukurwa ry'amabuye ya Beryllium akorwamo imbunda ryahagaritswe mu Rwanda

Icukurwa ry’amabuye ya Beryllium akorwamo imbunda ryahagaritswe mu Rwanda

Bitewe n’uko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium hagaragaye akajagari, Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RBM, cyatangaje ko mu gihugu hose ubucukuzi n’iyoherezwa mu mahanga ry’aya mabuye bihagaritswe.

RBM nyuma yo kugenzura igasanga mu bucukuzi bw’ayo mabuye burimo akajagari hano mu Rwanda, ubuyobozi bwayo bwafashe umwanzuro ko kuva ku wa Kane taliki 08 Kanama 2024, ubucukuzi bw’amabuye ya Beryllium buhagarikwa. Icyakora ngo bitarenze ukwezi haraba hatanzwe umurongo ngenderwaho.

Bitewe n’uko hirya no hino ku Isi amabuye ya Beryllium agenda acyendera kandi akamaro k’ibyo akoreshwa kagakomeza kwiyongera, usanga abayakoresha cyane baza kuyashakira mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda kuko ariho asigaye cyane ugereranyije n’ahandi ku Isi.

Ubuyobozi bwa RBM bwatangaje ko ubucukuzi bw’ayo mabuye buzongera gusubukurwa ari uko ako kajagari kagaragaye kamaze guhagarara.

Ubu buyobozi bukomeza busobanura ko muri iki gihe iterambere ry’ikoranabuhanga ririmo kwihuta aho hakenerwa ibikoresho byinshi bituruka mu mabuye y’agaciro.

Ibindi bituma amabuye y’agaciro arushaho guhenda ku isoko mpuzamahanga ni uko hari bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikorwa hifashishijwe amabuye y’agaciro.

Ubusanzwe amabuye ya Beryllium asanzwe akoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi hirya no mu gihugu gusa ubwoko bw’ayo ubusanga n’ahandi ku Isi.

Hari amasosiyeti agera ku 10 asanzweho yari yarahawe uruhushya rw’inyongera by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Beryllium kuko n’ubusanzwe aboneka ahasanzwe hacukurwa andi mabuye y’agaciro nka Wolfram, Gasegereti n’andi.

Toni imwe y’aya mabuye igurishwa ibihumbi bitatu by’amadorari y’Amerika (akabakaba miliyoni 4 uvunjishije mu mafaranga y’u Rwanda).

Ni mu gihe Toni y’aya mabuye ya Beryllium itunganyije igera ku bihumbi 300 by’amadorari y’Amerika (akabakaba miliyoni 350 y’amafaranga y’u Rwanda).

Mu mezi 7 ashize y’uyu mwaka hamaze kubarurwa amabuye afite agaciro ka miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda, yacurujwe muri aya mabuye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!