Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNgoma: Akarere katangaje ko kagiye gukurikirana ikibazo cya ruswa abaturage bashinja Gitifu...

Ngoma: Akarere katangaje ko kagiye gukurikirana ikibazo cya ruswa abaturage bashinja Gitifu w’Akagari

Mu Karere ka Ngoma bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge, baratunga agatoki Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari kubaka ruswa ntatinye no kuyaka ababa bahohotewe, gusa ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bugiye kubigenzura.

Ibi byavuzwe nyuma nyuma y’uko umuturage witwa Uwambajimana Marine wo muri aka Kagari ka Rujambara, avuze ko yahohotewe ubwo yajyaga mu kabari nyirako akamukubitiramo.

Uwambajimana Marine avuga ko yagannye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, akajya ku Kagari kuregera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, ariko akabanza akamusaba gutanga ibihumbi 10,000 RWF.

Yagize ati: “Yarambwiye ngo ndaje ndakwanika mu gasima ariko kukwanikamo nkuhagaritse nutabanza ngo uzane ibihumbi 10 RWF nabwo nturi bumbone. Ngo nyiri kabari agomba guhanwa nawe ugahanwa, kuko niba acuruza amasaha yarenze nawe uba wakererewe.”

Hari n’abandi baturage bavuga ko badapfa kubona serivisi kuri aka kagari batabanje gutanga amafaranga.

Umwe yagize ati: “Ruswa izengereje abantu. Ntabwo wajya kwaka serivisi aho hepfo udafite amafaranga ngo bishoboke.”

Undi nawe ati: “Abenshi na benshi bagenda basubiye mu rugo ari cyo bahunga bakuganyira bati ‘bambwiye gutya na gutya’ sinjye njyenyine n’abaturage barabikubwira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Rujambara, Nyiracumi Alphonsine uvugwaho kwaka ruswa, yabihakanye yivuye inyuma.

Mapambano Cyriaque, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yatangaje ko hagiye gukurikiranwa ibivugwa n’aba baturage, kugira ngo niba ari byo, uyu muyobozi abiryozwe.

Src: RadioTV10

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!