Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUTshisekedi arembeye hanze y'igihugu

Tshisekedi arembeye hanze y’igihugu

Ku wa Gatatu taliki 31 Nyakanga 2024, Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko Perezida w’iki gihugu Antoine Felix Tshisekedi, yagiye kwivuriza i Bruxelles mu Bubiligi.

Ni mu gihe byari biteganyijwe ko ku wa Gatanu taliki 02 Kanama uyu mwaka Tshisekedi yari bujye mu Ntara ya Tchopo mu Mujyi wa Kisangani aho yagombaga kwitabira umuhango wo kwibuka ibyo Congo yita Jenoside yakorewe Abanyekongo.

Eric Nyindu, Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Congo, yasohoye itangazo rivuga ko Perezida Tshisekedi atacyitabiriye uriya muhango, kubera ko yagiye kwivuza i Bruxelles.

Yagize ati: “Kuri ubu Perezida yerekeje mu Bubiligi aho yagiye gukurikiranirwa n’abaganga ngo bamuvure ’disc’ z’urutirigongo zanduye. Mbere y’urugendo rwe, yarimo yitabwaho n’itsinda ry’abaganga be mu Bitaro bya gisirikare bya Camp Tshatshi.”

Umuhango Tshisekedi yagombaga kwitabira azawuhagararirwamo na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, nk’uko Perezidansi ya Congo yakomeje ibivuga.

N’ubwo Perezidansi ya Congo ivuga ko Tshisekedi yagiye kwivuza disc z’umugongo, hari andi makuru avuga ko arwaye indwara y’umutima.

Aya makuru yari yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru, Pero Luwara wemeje ko Tshisekedi yageze mu Bitaro bya Saint- Elizabeth by’i Bruxelles mu minsi ine ishize.

Pero Luwara yavuze ko Tshisekedi arembejwe n’indwara y’umutima ndetse ko ashobora no kubagwa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!