Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUAbarimo abayobozi ba AFC/M23 basabiwe igihano cy'urupfu kigeretseho n'amande

Abarimo abayobozi ba AFC/M23 basabiwe igihano cy’urupfu kigeretseho n’amande

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubushinjacyaha bwasabiye abayobozi bakuru bo muri AFC/M23, barimo Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga, Bertrand Bisimwa, Willy Ngoma n’abandi babarizwa muri iri huriro igihano cy’urupfu.

Ejo hashize ku wa 29 Nyakanga 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare muri RD Congo rwafashe uyu mwanzuro ukakaye, rusabira igihano cy’urupfu abagera kuri 26 bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe no kurema imigambi y’ubugambanyi.

Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko ibi byaha baregwa babikoreye mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aha hashize igihe habera imirwano ikomeye, ihanganishije Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ubusanzwe abaregwa bari abantu 25 babarizwa muri Alliance Fleuve Congo (AFC), baje kongerwaho Corneille Vianney Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23.

Nangaa Baseane Putters, se wabo wa Corneille Nangaa ni we wenyine muri abo 26 wasabiwe n’urukiko gufungwa imyaka 20 ari muri Gereza.

Ikindi gihano aba basabiwe, ni uko Urukiko rwategetse ko bagomba gutanga miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika nk’impozamarira izahabwa Abanyekongo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe ibera mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Bivugwa ko muri abo bantu 26 baregwa, Leta ya Kinshasa imaze guta muri yombi abagera kuri 5 gusa.

Aba bayobozi bafatiwe ibi bihano biruta ibindi, mu gihe hashize iminsi mike Corneille Nangaa atangaje ko uburubanza leta ya Kinshasa ibaregamo, rutazababuza gukomeza urugamba rwo gushyira ku iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa buhonyora uburenganzira bw’Abanyekongo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!