Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyagatare: Urupfu rw'umusore wari umucuruzi wishwe aciwe umutwe rwavugishije imbaga

Nyagatare: Urupfu rw’umusore wari umucuruzi wishwe aciwe umutwe rwavugishije imbaga

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko wakoreraga ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Musheri wo mu Karere ka Nyagatare yishwe n’abagizi ba nabi bamuciye umutwe.

Nyuma yo kumwica Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye mu masaha ya saa yine za mu gitondo cyo ku wa Kane taliki 25 Nyakanga 2024.

Abaturage batuye muri ako gace basabye ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke, bitewe n’uko bagaragaza ko mu bihe bitandukanye hamaze kwicwa abantu bagera kuri 4 barimo n’uwo musore bakeka ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki 25 Nyakanga 2024.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace, yagize ati: “Uyu wishwe ni nk’uwa kane, ibyo byose bigaragara ko ari umutekano muke.”

Undi na we ati: “Muri make muri aka gace ntabwo ari ubwa mbere hagaragaye ubwicanyi. Hari undi bigeze kwicira muri Gatandatu undi bamwicira ku bapoloso arimo gutaha ava mu kazi kuko yakoraga ku cyuma gisya. Mubo nzi uyu abaye uwa gatatu. Ubuyobozi bwakabigizemo uruhare abantu bakora ibyo bagafatirwa imyanzuro.”

Abaturage batuye mu Murenge wa Musheri bavuga ko uretse abantu bicirwa muri uyu murenge, hari n’ikibazo cy’ubujura buciye icyuho bukomeje gufata indi ntera.

Ndamage Andrew, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, yabwiye BTN TV ko abantu bane aribo barimo gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba baragize uruhare mu rupfu rw’uwo musore wari umucuruzi.

Abaturage batuye muri uyu murenge, bavuga ko urimo insoresore zirara zigenda bagakeka ko arizo zabajujubije zibiba zinabatoborera amazu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!