Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

RIB yataye muri yombi abakekwaho kwiba muri Banki asaga miliyoni 100 Rwf

Kuri uyu wa Kane taliki 25 Nyakanga 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru abantu abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga bakurikiranyweho kwiba muri Banki miliyoni 100 Rwf, banyuze mu Ishami ryayo rikorera hanze y’Igihugu.

Dr Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yatangaje ko aba batawe muri yombi biturutse ku makuru yari yamenyekanye bwa mbere bafata uwitwa Murindabigwi Patrick ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’ubu bujura, Kabanyana Constance, Uwababyeyi Marie Leandre, Barungi Merard, Gatera Sam, Byaruhanga Vaurice Samu na Nyandwi Gilbert.

Yagize ati: “Murindabigwi yashatse abo nakwita aba ‘agents’ bashaka abandi bantu, cyane cyane urubyiruko bakarusaba gufunguza Konti muri banki bakamuha n’ikarita ya ATM hanyuma bakabwira uwabahaye iyo numero ya Konti ko hari amafaranga azajya aca kuri Konti ye kandi ko umutekano wizewe bakamubwira ko mu mafaranga azajya anyuzwa kuri Konti ye azajya ahabwa 40%.”

Uwabahaye Konti yizezwaga ko ibimenyetso byose bitazigera bijya hanze kuko hanze y’Igihugu batazashobora gutahura ibyo bikorwa.

Uwababyeyi Marie Leandre nawe yari ashinzwe gushakisha abafungura izo Konti kuko ariwe wazanye abandi bafatiwe muri iki cyaha.

Abo bose bafashwe Konti zabo zanyujijweho amafaranga agera kuri miliyoni 99 Rwf, bafatwa bataramaraho amafaranga yose kuko kuri Konti zabo hari hasigayeho miliyoni 64 Rwf. Izindi miliyoni 30 Rwf bagiye bazigabana bazishyira kuri Konti zabo, bafatwa bagiye kuzishyira mu gihugu cy’abaturanyi.

Ayo mafaranga yibwe mu ishami rya Banki ikorera hano mu Rwanda ariko ifite ishami mu kindi gihugu babifashijwemo n’umukozi w’imwe muri iyo Banki, wabahaye Kode bagerageza kwinjira kuri Banki ya hano mu Rwanda nibwo bahise bafatwa, nk’uko Dr Murangira yakomeje abitangaza.

Yagize ati: “Ayo mafaranga bayibaga kuri Konti za sosiyete bakayashyira kuri za Konti bafunguje bagahita bayabikuza bakoresheje ikarita ya ATM mu bihugu bitandukanye kuko ATM za Visa Card umuntu ashobora kuyabikuriza mu gihugu icyo aricyo cyose.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko abafashwe babajijwe impamvu bahisemp kujya gukorera ubwo bujura mu kindi gihugu, bavuga ko bigoye kuba bakumvikana n’umunyarwanda kugira ngo abahe icyuho cyo gukora ubwo bujura ndetse bavuga ko batari bizeye ko ubuyobozi bwo mu Rwanda butabafata.

Ati: “Baravuze bati no kuyabikuriza mu Rwanda urafatwa byanze bikunze niyo mpamvu twayabikurizaga hanze.”

Yaboneyeho guha ubutumwa Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko bakwiye kwirinda kwishora mu bikorwa byatuma bafungwa.

Yagize ati: “Turasaba urubyiruko kwirinda kwishora muri ibi byaha kandi rukagira amakenga igihe cyose rubwiwe ko rugiye guhabwa amafaranga batakoreye ndetse bakirinda kwizezwa ko ibimenyetso bazabisiba bitazagaragara.”

Ikindi kandi Dr Murangira yaboneyeho gusaba uburubyiruko kujya rwitabira umurimo, rukabona amafaranga mu buryo bwiza butashyira ubuzima bwabo mu kaga.

RIB kandi yibukije za Banki kubaka uburyo buhamye bwo kurinda umutekano w’amafaranga aho bashobora kubaka uburyo umuntu umwe adakwiye kwiharira ijambo ry’ibanga (Pass word) wenyine ahubwo igakoreshwa n’abantu benshi kugira ngo ubikuza abashe kubigeraho hagira n’igikorwa kikamenyekana bitewe n’abo bantu bayikoresha.

Umuvugizi wa RIB yasabye Abaturarwanda kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rw’ubufatanye mu gukumira icyaha kitaraba.

Dr Murangira yavuze ko abantu bishora mu bikorwa nk’ibyo bazatahurwa kuko inzego z’umutekano w’u Rwanda zikora kandi umutekano ubwawo ukaba udanangiye kandi izo nzego zifite ubushobozi n’ubufatanye muri byose.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bigera kuri bine birimo; gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy’iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa Mudasobwa, n’icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko ibi byaha uko ari bine bakurikiranyweho bihanwa n’ibihano bitandukanye biri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 15, kuko nk’icyaha cy’iyezandonke gihanishwa hagati y’imyaka 10 na cuni n’itanu y’igifungo ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva kuri 3 kugera kuri 5 z’agaciro k’indonke yejejwe.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU