Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUEthiopia: Abantu barenga 150 bamaze kwicwa n'inkangu abandi baracyashakishwa

Ethiopia: Abantu barenga 150 bamaze kwicwa n’inkangu abandi baracyashakishwa

Ubuyobozi bwo mu gihugu cya Ethiopia, bwatangaje ko kugeza ku wa Kabiri taliki 23 Nyakanga uyu mwaka byibuze abantu 157 ari bo bari bamaze kwitaba Imana bazize inkangu muri iki gihugu.

Imvura nyinshi yateye iyi nkangu muri Zone ya Gofa mu Majyepfo ya Ethiopia, yaguye ku wa Mbere taliki 22 Nyakanga 2024.

Kugeza ubu abantu benshi ntibarabarurwa nyuma y’uko itsinda ry’abantu batwikiriwe n’ibyondo mu gihe bageragezaga gutabara bagenzi babo.

Markos Meles, uyobora ikigo gishinzwe kurwanya ibiza muri Gofa, yagize ati: “Turacyashakisha ababuze.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko hagaragaye amafoto y’abantu bacukuraga mu cyondo n’intoki, aho byabereye hagaragara abantu bashinzwe ubutabazi bacye.

Ishami rishinzwe itumanaho muri Gofa ryatangaje ko mu bapfuye harimo abagabo 96 n’abagore 50. Ikindi kandi ngo igikorwa cyo gushakisha imirambo cyirakomeje.

Dagmawi Ayele, uyobora agace kabayemo iyo nkangu, yagize ati: “Hariho abana barimo guhobera imirambo, babuze umuryango wabo wose, harimo papa, nyina n’abandi bavandimwe bose kubera ikiza.”

Yatangaje ko abantu batanu gusa ari bo bonyine bakuwe mu cyondo ari bazima.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!