Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ntarabana, ku muhanda Kigali- Gatuna ahazwi nka Kajevuba hagati ya Rusine na Cyamutara,habereye impanuka ikomeye yaguyemo abantu batatu abandi bane barakomereka bikabije.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 ahagana saa saba n’igice z’amanywa.
Amakuru agera ku Umurunga avuga ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-benz (Actros) ifite ibirango KDD321S yaturukaga mu Karere ka Gicumbi (Gatuna) yerekeza i Kigali ikaba yari itwawe na Salimini Charles ukomoka mu gihugu cya Kenya yagonganye n’imodoka ya Toyota (Picnic) ifite Plaque RAG 206 L, yari itwawe na Nzakiraryari Japhet wahise ahasiga ubuzima.
Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko yaturutse ku burangare bw’umuntu wari utwaye iyi modoka yaToyota (Picnic), kuko yasanze mu mukono iyi kamyo yagerageje guhunga ariko bikaba iby’ubusa.
Munyemana Emmanuel wari umaze icyumweru kimwe akoze ubukwe akaba yari agiye kwerekana umugeni iwabo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Rushaki akaba yarikumwe n’abamuherekeje bavuye mu Karere ka Bugesera, ni umwe mu bahitanwe n’iyi mpanuka.
Abapfuye ni umushoferi wari utwaye Picnic witwa Nzakiraryari Japhet, Eric utamenyekanye andi mazina ye na Munyemana Emmanuel.
Abakomeretse bikabije ni Mushimiyimana Vestine, Benimana Alice, Nteziryayo Anastase, Muhire Jean kuri ubu bari kwitabwaho n’abaganga; mugihe Salimini Charles yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Polisi ya Ntarabana.
Kuri uyu muhanda kandi ahazwi nka Gaseke, mu gitondo cyo kuri uriya munsi na ho hagongewe umukecuru acika ukuguru.
