Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo yifashishije drone yafashe umugore we amuca inyuma na sebuja

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bushinwa witwa Jing, yafashe umugore we wamucaganya nyuma y’uko yifashishije akadege katagira umupirote kazwi nka ‘Drone’ gakoreshwa na ‘Remote’.

Uyu mugabo akimara gukeka ko umugore we yaba amuca inyuma, nibwo yafashe icyemezo cyo gukora iki gikorwa cy’ubumaneko.

Jing yatangiye gukeka ko umugore we yaba amuca inyuma, bitewe n’uko yagendaga amuburira umwanya.

Bitewe n’imico itari myiza umugore wa Jing yari yadukanye, byatumye umugabo we agira igitekerezo cyo kugura iyo drone ngo imufashe kumuneka.

Jing akimara kugura iyo drone, yayijyanye aho umugore we akorera kugira ngo ijye imufatira ibyo yiriwemo.

Umunsi umwe iyo drone yigeze gufata uwo mugore wa Jing ari gusohoka mu kazi ari kumwe n’undi mugabo binjiranye mu mudoka bajya ahantu kure hari akazu gashaje, aho bakamazemo iminota 20 mbere y’uko basubira mu kazi.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko, Jing yaje gukora igenzura asanga umugabo wari kumwe n’umugore we ari umukoresha w’umugore we.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!