Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Urujijo ku mirambo y’abantu batandatu yabonetse muri Hoteli

Polisi y’Igihugu ya Thailand yatangaje ko basanze muri Hoteli iri mu Mujyi wa Bangkok abantu batandatu bafite ubwenegihugu bwa Vietnam bapfiriye muri iyo Hoteli.

Guverinoma ivuga ko bamwe mu bitabye Imana bafite ubwenegihugu bwa Vietnam na Amerika.

Mu Mujyi wa Bangkok, muri Hoteli y’inyenyeri 5 yitwa Hyatt Erawan Bangkok niho hagaragaye iyo mirambo, nk’uko byagiye byandikwa n’Ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Hari abavuga habanje gutangazwa ko habayeho iraswa muri iyo Hoteli gusa andi makuru ataremezwa na leta avuga habayeho gushyira uburozi mu biribwa.

Sretha Thavisin, Minisitiri w’Intebe wa Thailand, yageze aho ibi byabereye, ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byabaye.

Yongeyeho ko “Ntidushaka ko iki kibazo gisiga icyasha ku gihugu cyacu n’ubukerarugendo bwacu.”

Sretha Thavisin yakomeje avuga ko Polisi igiye gukora iperereza kugira ngo harebwe niba barashwe cyangwa byatewe n’amafunguro bagaburiwe mu masaha 24.

Bikekwa ko aba baba barozwe kuko iruhande rw’imirambo hasanzwe igikombe cy’icyayi n’ikawa.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!