Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umukobwa yatunguwe n’icyemezo cy’umusore yari yasuye ashaka kwiyahura

Umukobwa wari umaze igihe asuye umusore mu Karere ka Nyanza yasabwe gutaha, ahitamo gushaka kwiyahura.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani (14h00) zo ku wa 14 Nyakanga 2024, bibera mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero ho mu Mudugudu wa Rugarama.

Bivugwa ko uyu musore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa waturutse mu Karere ka Gakenke, babana mu gihe kitarenze ukwezi maze biba ngombwa ko umusore asaba umukobwa gutahaa iwabo, maze arinangira yanga gutaha.

Umukobwa yacunze umusore asohotse hanze atangira gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura, umusore agarutse mu nzu aramubona niko kumukumira.

Umusore yahise agira ubwoba yihutira kubibwira inzego z’umudugudu zihageze, zibajije umukobwa niba ashaka kubana n’uwo musore, maze umukobwa nawe, ati: “Yego.”

Ubuyobozi bubajije umuhungu niba ashaka kubana n’uwo mukobwa we yasubije, ati: “Oya.”

Ubuyobozi bashatse kubunga maze umukobwa asaba ko yahabwa amafaranga ibihumbi 15,000 Rwf y’itike amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke.

Ni mu gihe umusore we yemeraga kumuha ibihumbi 8,000 Rwf gusa.

Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, ubuyobozi mu Karere ka Nyanza, bwababwiye ko batagomba kurenza amasaha 24 bakibana.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yaje gusura umusore yizeye ko bazabana nk’umugore n’umugabo, ariko nyuma y’iminsi mike, asabwa n’umusore gutaha niko gushaka kwiyahura.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!