Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo ukekwaho kwica abagore 42 yatawe muri yombi na Polisi

Umugabo bivugwa ko ari ‘umwicanyi ruharwa’ wo muri Kenya yatawe muri yombi na Polisi, akekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rukabije rw’abagore icyenda.

Imibiri y’aba bagore yatemaguwe yabonwe ahacukurwaga kariyeri hatagikoreshwa hari hasigaye hajugunywa imyanda.

Polisi ivuga ko Jamaisi Khalisia w’imyaka 33 y’amavuko, yemeye ko kuva mu 2022, yishe abagore 42 barimo n’umugore we bwite.

Mu masaha y’igitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2024, nibwo ukekwaho icyaha yafatiwe mu kabari ubwo yari amaze kureba umukino wa nyuma wa Euro.

Kuva ku wa Gatanu haboneka umurambo wa mbere washwanyagujwe muri kariyeri ya Mukuru i Nairobi, abantu bo muri iki gihugu barakaye cyane.

Mohamed Amin, uyobora ikigo gishinzwe iperereza ku byaha (DCI), yagize ati: “Yiyemereye ko yashutse, yica kandi ajugunya imirambo y’abagore 42 aho bajugunywe, bose bishwe hagati ya 2022 ndetse no ku wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024.”

Ucyekwaho icyaha nyuma yo gufatwa yajyanye n’abapolisi aho yabaga nko muri metero 100 avuye aho icyaha cyakorewe, nk’uko Mohamed akomeza abitangaza.

Itangazamakuru ryeretswe na Polisi bimwe mu bintu bivugwa ko byakuwe mu nzu ukekwaho icyaha yabagamo, birimo telefone 10, mudasobwa igendanwa, indangamuntu n’imyambaro y’abagore.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!