Polisi yo mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugore witwa Susan Namuganza w’imyaka 34 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo gukata imyanya y’ibanga y’umugabo we witwa Pasiteri Moses Kawubanya w’imyaka 45 y’amavuko ndetse akanamwiba n’amafaranga akayatorokana.
Ku wa 03 Nyakanga 2024, Ibinyamakuru byandikira muri Uganda byatangaje ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, imufatiye mu rugo rw’umuvandimwe we ruherereye muri Uganda mu Karere ka Namutumba, aho yamusanze ari gufura imyenda.
Uyu mugore we yatangaje ko yakoze aya mahano ashutswe na Satani, yamuteje umujinya udasanzwe.
Aya mahano yayakoze mu kwezi gushize kwa Kamena 2024, akorerwa mu Karere ka Kamuli, akaba ari ho aba bashakaniye mu buryo bwemewe n’amategeko babanaga, bafitanye abana bane barimo uruhinja rw’amezi ane.
Aba bombi bakoraga ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Kayembe, umugore akaba ari Umuyobozi ushinzwe imari.
Abarimo ababyeyi bafite abana biga kuri icyo Kigo cy’amashuri Susan Namuganza yari afiteho inshingano, batanze ubuhamya bw’uko yukaga inabi abana biga kuri icyo kigo, bigakekwa yaba yari asanzwe afite ibibazo haba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe.
Michael Kasadha, uvugira Polisi ya Uganda muri Busoga, yatangaje ko Susan Namuganza akurikiranyweho icyaha cyo kwica no kwiba ndetse bikaba biteganyijwe ko agezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburanishwe kuri ibyo byaha.