Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Umubyeyi w’umunyamakuru Uwamwezi yitabye Imana bitunguranye

Umubyeyi (Mama) w’umunyamakuru Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca Babe wa Isibo FM yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga rishyira kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024.

Nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye, umubyeyi w’uyu munyamakuru yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Bianca Babe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: “Mana kubera iki? Ugire iruhuko rudashira mubyeyi!”

Bianca yakomeje atangaza ko umubyeyi we yapfuye azize urupfu rutunguranye kuko yafashwe n’uburwayi atangira ahumeka nabi bamujyanye kwa muganga aba ariho agwa.

Yagize ati: “Ntabwo yari asanzwe arwaye, yafashwe ahumeka nabi tumwihutisha kwa muganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal birangira yitabye Imana.”

Bianca Babe yamenyekanye mu itangazamakuru aho yakoze kuri Flash FM, Isibo TV, kuri ubu akaba akora kuri Radiyo y’iyi Televiziyo. Yanamenyekanye kandi mu bikorwa by’imideri aho ategura ikizwi nka Bianca Fashion Hub.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!