Kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho biteganyijwe ko saa yine z’ijoro hari butangazwe ibyayavuyemo by’agateganyo.
Kuri uyu wa Mbere bitarenze saa yine z’ijoro nibwo biteganyijwe ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iri butangaze ibyavuye mu matora by’agateganyo.
NEC yatangaje ko abatoye bose babarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyirizwe kuri site y’Itora.
Mutimukeye Nicole, Visi Perezida wa NEC, yagize ati: “Abatora barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyirizwe kuri site y’itora mbere yo koherezwa ku karere mu buryo bw’ikoranabuhanga, buri karere karoherereza NEC amajwi yabaruwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Mu rwego rwo kurengera igihe n’amafaranga, amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite.
Abakorerabushake uyu munsi bafashije abatora babaha urupapuro rwa mbere rw’umweru batoreraho Perezida, nyuma bagahabwa urundi rwa kaki rutorerwaho Abadepite.
Ku bijyanye no gutora Abadepite, biteganyijwe ko abaturage batora umukandida wigenga cyangwa bagatora ishyaka.
Ejo ku wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2024, biteganyijwe ko amatora azakomereza ku byiciro byihariye by’abahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abakandida bahatanye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu harimo uw’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame, Umukandida wigenga, Mpayimana Phillipe n’uwishyaka Green Party, Dr Frank Habineza.