Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

DGPR yatangaje ko yareze uturere twa Ngoma na Rulindo kuri Komisiyo y’Amatora

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR/ Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yikomye Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba na Rulindo mu Majyaruguru ashimangira ko ibibazo yahuriye nabyo muri utwo turere yamaze kubigeza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ngo bikurikiranwe.

Ibi Dr Frank Habineza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ejo hashize ku wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024.

Dr Frank Habineza yavuze ko kuri ubu bamaze kugera mu turere 26 biyamamaza, avuga ko ahandi byagenze neza, ariko ngo yahuriye n’ibibazo muri Ngoma na Rulindo honyine.

Avuga ko ubwo bageraga mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo basanze abacuruzi bose bategetswe gufunga inzu z’ubucuruzi, mu gihe yari ahageze agiye kwiyamamaza bakabajyana hafi yaho bagiye kwamamaza umukandida wundi. Abacuruzi bose bari babwiwe ko ufungura iduka ari bucibwe amande.

Yagize ati: “Twababajwe n’uburyo Akarere ka Rulindo bari bazi neza ko hari gahunda yacu, ko turi buze kuhakorera ibikorwa byo kwiyamamaza, twatunguwe nuko aho twakoreye twasanze abacuruzi bose bafungishijwe amaduka babatwaye ahandi hafi yaho barimo kwamamaza undi mukandida wirindi shyaka duhanganye mu matora.”

Dr Frank Habineza yavuze ko kandi no mu Karere ka Ngoma naho byabaye bagategura ibikorwa byo kwamamaza kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itemera ibyo.

Yakomeje avuga ko icyo gihe batacitse intege, bihanganye bagakora ibikorwa byo kwiyamamaza ariko bari mu bwigunge.

Ati: “Amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora mu Rwanda, nuko nta mashyaka agomba kwiyamamariza mu murenge umunsi umwe, ariko Rulindo yari imirenge yegeranye abaturage bose inzego z’ibanze zabatwaye ndetse n’amaduka y’abacuruzi afunze, twarababaye ariko turi mu gihugu kigendera muri Demokarasi twakomeje gahunda yacu irangira mu mahoro nubwo twabuze abaturage twari twaje kureba.”

Dr Frank Habineza yongeyeho ko yashimye ko nta kibazo gikomeye arahura nacyo mu gihe cyose amaze azenguruka igihugu yiyamamaza, gusa yagarutse ku bibazo bigaragara kuri bamwe mu nzego z’ibanze bakora amakosa, asaba abo bireba cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kujya bihanangiriza bamwe mu bayobozi barangwa n’imico mibi itari myiza yo gukumira abaturage.

Ati: “Twabishyikirije NEC kugira ngo bakurikiranwe. Turi igihugu kigendera kuri Demokarasi, nta mpamvu yo guhatira umuturage cyangwa kubuza umuturage ubwisanzure, bakwiye kubareka bakaza kumva ibyiza tuzabagezaho kuko nibo dukorera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, aganira na Bwiza TV abajijwe ibivugwa ko babangamiye Ishyaka rya DGPR mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ayobora, yavuze ko ibivugwa ari ukubeshya bitigeze bibaho, avuga ko NEC ariyo izakurikirana ikamenya ukuri ku bivugwa.

Dr Frank Habineza avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza ugereranyije no mu 2017, kuko muri 2017 ngo hari aho bageraga bagakumira abaturage, ndetse ngo hari n’aho bamweretse irimbi ngo abe ariho ajya kwiyamamariza avuga ko hari n’aho batawe muri yombi, ariko kuri ubu ngo ntabwo byageze kuri urwo rwego.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!