Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Umukecuru wamamaye kubera imvugo ngo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yitabye Imana

Umukecuru witwaga Nyirangondo EspĂ©rance wamamaye kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, wanaje kwifashishwa mu ndirimbo yitwa ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melody, yitabye Imana.

Ku wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024 mu gihe cya saa cyenda zo mu rukerera, nibwo uyu mukecuru yitabye Imana, aguye mu Bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye.

Umwuzukuru we witwa Iradukunda Sandrine, niwe wahamije amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru wari utuye mu Karere ka Gisagara, yemeza ko biteganyijwe ko bamuherekeza mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2024.

Uyu mukecuru yari afite abana 10, icyakora yari asigaranye 2 gusa, ni mu gihe yakundaga guhamya ko yishimiye kubona ubuvivi n’ubuvivure.

Mu 2020 ubwo DJ Pius na Bruce Melody basuraga uyu mukecuru, yababwiye ko akunda Perezida Paul Kagame ndetse ko amukunda cyane.

Yagize ati: “Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!