Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida William Ruto yasheshe Guverinoma atangaza abazagira uruhare mu gushyiraho inshya

Kuri uyu wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024, Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko yasheshe Guverinoma yose mu gihe abaturage bakomeje kumushyiraho igitutu.

Perezida William Ruto mu ijambo yatangarije ku biro by’Umukuru w’Igihugu, yasobanuye ko abaguma mu nshingano zabo ari Minisitiri w’Intebe usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavidi na Visi Perezida, Rigathi Gachagua.

Perezida William Ruto kandi yavuze ko ateganya gushyiraho Guverinoma nshya izamufasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, gukemura ibibazo byihutirwa no gushyira mu bikorwa gahunda Leta yashyizeho.

Yasobanuye ko mu byo yiteze kuri Guverinoma nshya ateganya gushyiraho harimo gufasha igihugu kugabanya umutwaro w’inguzanyo z’amahanga, kongera amafaranga igihugu cyinjiza, gushakira akazi abashomeri no kugabanya isesagura ry’amafaranga.

Ati: “Nafashe icyemezo cyo gukuraho aka kanya abanyamabanga muri Guverinoma ndetse n’Intumwa Nkuru ya Guverinoma. Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse birumvikana na Visi Perezida ntabwo bakorwaho.”

William Ruto yateguje ko azaganira n’abo mu nzego zitandukanye, imitwe ya politiki n’Abanyakenya muri rusange bahanahane ibitekerezo ku bakwiye kujya muri Guverinoma nshya.

Guverinoma yari iriho kuva Perezida William Ruto yajya ku butegetsi mu 2023, yasimbuye iyagiyeho muri Nzeri 2022.

Iyi Guverinoma ikuweho nyuma y’uko Perezida William Ruto afashe ibyemezo bikomeye birimo kwanga gusinya ku itegeko ry’ingengo y’imari ya 2024/2025 ryarimo ingingo izamura umusoro.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!