21 C
New York
Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Nduhungirehe yagejeje kuri Perezida wa Congo ubutumwa bwa Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024, Perezida wa Congo-Brazzaville, Dénis Sassou N’guesso yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na Perezidansi ya Congo batangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yari anashyiriye Perezida Dénis Sassou N’guesso ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Nduhungirehe na Perezida N’guesso kandi banaganiriye kuri Kandidatire ya Richard Mihigo u Rwanda rwatanzeho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Ishami rya Afurika ndetse n’uburyo bwo guteza imbere umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.

Congo-Brazzaville n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kitari gito.

Perezida Dénis Sassou N’guesso muri Nyakanga 2023 yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali rwasize yambitswe umudali w’ishimwe witwa ‘Agaciro‘ na Perezida Paul Kagame, uyu mudali yawambitswe mu rwego rwo kumushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika.

Urwo ruzindiko kandi rwasize hasinywe amasezerano umunani y’ubufatanye yiyongera ku yandi 25 yasinywe muri Mata 2022 ubwo Perezida Kagame yasuraga Congo Brazaville.

Perezida N’guesso mbere y’uko agirira uruzinduko i Kigali, yari yemereye Abanyarwanda kujya muri Congo-Brazzaville nta viza batse, bakazihabwa bagezeyo kandi nta kiguzi batse.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

Don't Miss

Stay in touch

To be updated with all the latest news, offers and special announcements.

error: Content is protected !!