Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Impunzi z’Abarundi nyuma y’uko zisumbirijwe zahawe isaha yo kuba ziri mu nkambi

Nyuma y’uko impunzi zikomoka mu gihugu cy’u Burundi ziherereye mu nkambi ya Nduta muri Tanzania zisumbirijwe n’abagizi ba nabi bakomeje kugenda bazitera ubwoba, kuva mu Cyumweru gishize ubuyobozi n’abapolisi bashyizeho isaha ntarengwa yo kuba buri mpunzi ikomoko muri iki gihugu yageze mu nkambi.

Nyuma y’uko hikanzwe umutekano muke nta mpunzi zemerewe kuva cyangwa kwinjira mu nkambi ya Nduta guhera saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri Tanzania.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama yahuje abayobozi b’inkambi n’abapolisi, aho hafatiwemo imyanzuro irimo ko impunzi zigomba kwicungira umutekano, mu nkambi zikarara irondo. Ibi kandi byakozwe nyuma y’uko mu nkambi hakozwe ubugenzuzi hagasangwamo intwaro.

Umwe mu bapolisi yagize ati: “Twamenyeshejwe ko hano mu nkambi hari abateza ibibazo bafatanyije n’inyeshyamba. Ibimenyetso ni uko twabonye kandi twafashe imbunda muri zone ya 6.”

Kuri ubu abatuye muri iyi nkambi ya Nduta batangiye kubahiriza isaha yo gutaha mbere ya saa moya z’umugoroba ndetse abandi bamenyereye ko nyuma y’ayo masaha ntawemerewe gusohoka mu nkambi.

Mu ntangiro z’uku kwezi, abagore batanu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi y’inkambi ya Nduta muri Tanzania. Ni nyuma y’uko bamwe mu mpunzi ziba mu nkambi ya Nduta, baherutse gushinja u Burundi kohereza abajya kubahohotera kugira ngo batahe inkambi ifungwe.

Itsinda ry’abagore batanu bari bagiye gushaka inkwi baguye mu gico cy’abagizi ba nabi, bahita babafata ku ngufu. Amakuru avuga ko mu bagabye igitero, harimo abantu bavuga ikirundi neza, bityo ko bakaba bemeza ko abo bagizi ba nabi boherejwe na Leta y’u Burundi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!