Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Amerika yatangaje ko RDF ifite abasirikare 4,000 ku butaka bwa RD Congo

Kuri uyu wa Mbere taliki 08 Nyakanga 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite ingabo 4,000 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibikubiye muri raporo nshya impuguke za Loni ziheruka gushyira ahagaragara kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko izi ngabo zoherejwe kujya guha ubufasha inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije muri Ambasaderi wayo wungirije w’agateganyo mu muryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu zahaye umugisha iby’uko u Rwanda koko rufite ziriya ngabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Stephanie Sullivan yabwiye akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ko “Ingabo z’u Rwanda zirenga 4,000 ziri ku butaka bwa RD Congo, kandi zigaba ibitero byahitanye abasivile, birimo n’igitero cyo ku ya 3 Gicurasi cyagabwe ku nkambi y’abavuye mu byabo ya Mugunga kigahitana abantu benshi, abandi bagakomereka.”

Uyu mudipolomate yagaragaje ko Amerika ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’imirwano yo mu Burasirazuba bwa RD Congo mu minsi mike ishize yageze mu gice cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kizwi nka Grand Nord.

Yakomeje ati: “Nk’uko amakuru yizewe abigaragaza, uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo muri Kivu y’Amajyaruguru rwarenze guha M23 ubufasha bworoheje, ruba urufatika kandi rutaziguye ku buryo byatumye ingabo z’u Rwanda na M23 bigarurira uduce twinshi twa za Teritwari za Kivu y’Amajyaruguru kandi birasa n’aho bafite gahunda yo kwagura uturere bagenzura.”

Iby’uko u Rwanda rwohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RD Congo, rwagiye rubihakana inshuro nyinshi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aherutse gutangaza ko ” u Rwanda ruzakomeza kwirwanaho” bijyanye n’amagambo u Rwanda rwahaye agaciro gakomeye ya Perezida Tshisekedi wa RD Congo avuga ko “ateguza u Rwanda kurosohozaho intambara.”

Perezida Tshisekedi amaze igihe kirekire akorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ndetse Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni yasabye ko iyo mikoranire yahagarara.

Ku ruhande rwa Amerika yo ivuga ko yiteguye gushyigikira ingamba zo gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RD Congo kugira ngo abahatuye bashobore gutekana, ndetse no kugira ngo u Rwanda rutekane.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!