Sunday, September 29, 2024
spot_img

Latest Posts

Ngororero: Inkuba yishe abantu batanu bo mu mirenge ine

Mu Karere ka Ngororero abantu batanu bishwe n’inkuba, mu mvura yaguye mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba wo ku wa Mbere taliki 08 Nyakanga 2024.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko abishwe n’inkuba ari abantu babiri bo mu Murenge wa Muhanda, umwe wo mu Murenge wa Nyange, umwe wo mu Murenge wa Kabaya n’undi wo mu Murenge wa Sovu.

Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yatangaje ko imvura yatangiye kugwa hakiri kare igeza mu masaha y’ijoro, ku buryo abakubiswe n’inkuba bamenyekanye bwije.

Nkusi Christophe yagize ibyo yibutsa abaturage, agira ati: “Turasaba abaturage kwirinda inkuba nk’ibindi biza kuko twatunguwe n’imvura idasanzwe. Twafashe ingamba zo kwakira amakuru yose ahari, ibibazo babitubwire, kuko twiguye nk’ubuyobozi kubafasha.”

Meya Christophe yavuze ko kandi hari uburyo bwo gufasha abahuye n’ibiza, ariko kubera imihindagurikire y’ikirere abaturage bakwiye gutanga amakuru y’ahari ibibazo bakaba bahabwa ubufasha mu buryo bwihuse.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganishije imiryango y’ababuze ababo, kandi bubizeza kubaba hafi mu gihe cyo kubaherekeza.

Src: Kigali Today

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!