Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

FARDC irashaka kubikiraa M23 muri iki gihe cy’agahenge k’iminsi 14

Ku Cyumweru taliki 07 Nyakanga 2024, Ingabo za FARDC n’abambari bayo bose byagabye icyarimwe ibitero ku birindiro bitandukanye bya AFC/M23, nyuma y’umunsi umwe hatangijwe agahenge k’ibyumweru bibiri kemeranyijweho n’impande zombi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo Umuvugizi wa AFC/M23 yashyize ahagaragara, yagize ati: “Aka kanya, abaturage b’abasivili n’ibirindiro byacu byose byibasiwe n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, ADF, ingabo z’igihugu cy’u Burundi n’ingabo za SADC i Matembe, nko muri kilometero 12 uvuye Kaseghe.”

Akomeza agira ati: “Mu gihe AFC / M23 yubashye agahenge ko kurengera ikiremwamuntu yasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izo ngabo ziyemeje kurenga iyi gahunda nziza igamije gufasha abatabazi ndetse n’abavanwe mu byabo.”

Yongeyeho ko batanzeho umugabo Akarere, Umuryango Mpuzamahanga n’abakora mu bikorwa by’ubutabazi ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa, guhengera bari mu gihe cy’agahenge bakagaba ibitero n’amabombe ahantu hatuwe cyane.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU