Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Rayon Sports yasinyishije myugariro yaguranye n’amasezerano yari afite mu ikipe yakiniraga

Rayon Sports yasinyishije myugariro Omar Gningue wari Kapiteni w’ikipe ya AS Pikine yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal, amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi byemejwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 05 Nyakanga 2024 na Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu myugariro waje mu ikipe y’umwaka muri Senegal, yari agifite amasezerano muri AS Pikine, ariko Rayon Sports yamusinyishije yishyuye ibihumbi 25 by’amadorari y’Amerika.

Uyu myugariro aje yiyongera ku bandi bakinnyi baherutse gusinya muri Rayon Sports barimo; Rukundo Abdul Rahman wavuye mu Ikipe y’Amagaju, Richard Ndayishimiye wavuye muri Sunrise, Omborenga Fitina warekuwe na APR FC, Niyonzima Olivier Seif wakinaga muri Kiyovu Sports ndetse n’abandi.

Rayon Sports kandi yatangiye imyitozo ku wa Gatanu taliki 05 Nyakanga 2024, yitegura umwaka w’imikino 2024/2025.

Biteganyijwe ko kandi iyi kipe izatangaza umutoza mukuru n’umwungiriza we mu Cyumweru gitaha.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!