Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasirikare benshi ba FARDC bahamijwe n’urukiko guhunga M23 bakatiwe igihano cy’urupfu

Ku wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024, Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Lubero mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rubanza rwaregwagamo abasirikare 31, rwarangiye rukatiye 25 muri bo igihano cy’urupfu.

Bivugwa ko uru rubanza rwari rurimo abaregwa 31, 27 muri bo bari abasirikare abandi 4 ari abasivile. Aba bakatiwe igihano cy’urupfu bashinjwa kuba baratereranye ibirindiro bya Kanyabayonga, bikigarurirwa n’umwanzi byaje no gutuma yigarurira n’ibindi bice birimo umuhanda munini ujya mu Mujyi wa Butembo.

Amakuru avuga ko uru rubanza rwabaye ku wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024, rubera muri Alimbongo, agace gaherereye muri Lubero mu birometero bike uvuye aho intambara iri kubera.

Umwunganizi w’abaregwa yagaragarije Urukiko ko yifuza kujujrira ku cyemezo rwafashe, gusa ahishura ko icyizere cy’uko byazagenda neza ku bahamwe n’icyaha ari gike cyane.

Usibye ibirego byo guhunga urugamba, aba basirikare bamwe muri bo bashinjwa n’ibyaha byo gusahura abaturage no kunyaga amashyirahamwe ategamiye kuri leta.

Abasirikare bakorera mu bice urubanza rwabereyemo, bavuga ko abagore bane muri abo 31 barekuwe n’urukiko nyuma y’uko habuze ibimenyetso bibashinja ku byo bakekwagaho.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!