Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Abasirikare ba FARDC barimo aba bagore bahunze imirwano i Kanyabayonga batawe muri yombi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafunzwe abasirikare 32 ba FARDC, bakurikiranyweho ibyaha birimo guhunga M23 ubwo bari bahanganye na yo mu mirwano.

Aba basirikare batangiye kuburanishirizwa i Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bubakurikiranyeho ibyaha birimo guhunga umwanzi, gusesagura amasasu no gusahura abaturage.

Ibi byaha babikoreye muri Teritwari ya Lubero, aho uyu mutwe wa M23 uherutse kwigarurira uduce dutandukanye turimo imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba.

Umuvigizi w’ingabo za RD Congo ziri mu bikorwa bya gisirikare mu gice cya Grand-Nord, Lieutenant Colonel Mack Hazuka, niwe wemeje aya makuru y’ifungwa ry’aba basirikare.

Lieutenant Colonel Mack Hazukay, yavuze ko muri bariya basirikare harimo bane b’igitsina gore. Yongerahoo ko bazahanwa bakurikije icyo amategeko ateganya.

Uvugira Sosiyete sivile ikorera muri Lubero yatangaje ko mu byo bariya basirikare basahuye harimo imodoka na za moto basanze ku muhanda uhuza Kanyabayonga na Butembo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!