Kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024, abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe utundi duce two mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga nayo bigaruriye ejo hashize.
Amakuru avuga ko nta kuruhuka kwabayeho nyuma yo kubohoza Kanyabayonga, ngo mu gihe cya saa saa tanu zo kuri uyu wa Gatandatu, abarwanyi bari bamaze gufata ibindi bice birimo Kasando, hari ibirindiro bikomeye by’Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Aka gace ka Kasando gaherereye muri Gurupoma ya Kirumba, Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Imirwano ntiyagarukiye aho kuko M23 yakomeje ifata n’agace ka Luofu gaherereye muri Kaina, aho Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zahunze muri ibi bice bituma abarwanyi ba M23 bigarura Kaina yose.
Aka gace ka Kaina gaherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Kanyabayonga.
Abaturage bo bari guhunga ku bwinshi, bamwe bahungira mu duce twamaze kubohozwa na M23, abandi bagahungira mu bice byegereye Umujyi wa Goma.
M23 yongeye gukaza umurego wo kwigarurira ibice byinshi, mu gihe Minisitiri w’Intebe wa RD Congo, Judith Suminwa aherutse gutangaza ko Ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa zigiye kubohoza uduce twose M24 yigaruriye.
Ibi kandi biri kuba nyuma y’uko SADC iherutse kohereza izindi ngabo zayo mu Burasirazuba bwa RD Congo, mu rwego rwo kongera ingabo zijya gufatanya na FARDC guhangana na M23.