Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: MONUSCO yafunze ibiro byayo i Bukavu, hafatwa na FARDC

Muri gahunda y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) yo kuva mu byiciro mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena 2024 izi ngabo zirafunga icyicaro cyazo mu Mujyi wa Bukavu.

Bintou Keita, ukuriye MONUSCO ubwo yari mu ruzinduko mu Mujyi wa Goma mu mpera z’icyumweru gishize, yagize ati: “Ubu ntitugikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko turacyafite inshingano zo gusohoza muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.”

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU yavuze ko itsinda ry’abayobozi ba RD Congo na Keita, bitezwe mu Mujyi wa Bukavu kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo gufunga ibiro bya MONUSCO i Bukavu ubera ku kibuga cy’indege cya Kavumu.

Ingabo za MONUSCO zivuga ko “Zakoze ibishoboka mu nshingano zahawe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RD Congo mu myaka irenga 20 zihamaze.”

Izi ngabo zivuye muri Kivu y’Amajyepfo hakivugwa ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro nka Twirwaneho, Red Tabara, Biroze Bishabuke, n’indi myinshi irimo Mai Mai.

Ubutumwa bw’Ingabo za MONUSCO muri RD Congo ni bumwe mu buhenze cyane kandi bumaze igihe kirekire mu mateka, kuri ubu bugizwe n’abasirikare barenga ibihumbi 12 kongeraho abakozi b’abasivile n’inzobere bose hamwe bakabakaba mu bihumbi 17. Ingengo y’imari ya MONUSCO mu 2022 yageraga kuri miliyari 1.1$.

Gufunga ibiro bya MONUSCO i Bukavu ni ibiri muri gahunda yayo yo kurangiza ibikorwa byayo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse no kuva muri iki gihugu mu byiciro nk’uko ONU yabyemeje.

Iki cyemezo cyakurikiye imyigaragambyo y’abaturage basabaga ko izi ngabo zabavira mu gihugu kuko babona ntacyo zimaze.

MONUSCO yatangiye gufunga ibiro byayo kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, ihereye ku biro yari ifite, i Kamanyola, Bunyakiri, Amsar, Baraka, Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, inshingano zo kurinda abasivile zisubizwa Ingabo na Polisi bya RD Congo.

Nibura abantu bagera ku bihumbi 5000 babuze akazi kubera kuva kwa MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Abo barimo Abanyekongo n’abandi b’Abanyamahanga bakoreraga MONUSCO mu myaka 20 ishize iri muri iki gihugu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU