Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

RDC: Abaminisitiri bakoze inama yafatiwemo icyemezo cyo guhashya M23 na ADF

Ibinyujije mu muvugizi wayo, Patrick Muyaya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu FARDC kigiye gukora operasiyo ikaze yo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Patrick Muyaya yatangaje ibi anyuze kuri RTNC, avuga ko mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu taliki 21 Kamena 2024, yemeje ko FARDC ifatanyije na Wazalendo igiye gukora operasiyo simusiga yo guhashya umutwe wa ADF mu Ntara ya Ituri n’umutwe wa M23 wazengereje iki gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iri tangazo Muyaya yavuze ko FARDC n’abasanzwe bayifasha bagiye kwirwanaho mu buryo bushoboka bwose ikabohoza ibice byose umutwe wa M23 wigaruriye.

Ibice uyu muvugizi yagarutseho, ibyinshi biherereye muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

Ati: “Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Ingabo z’igihugu cyacu zigomba kwinjira mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no kurwanya umutwe wa ADF muri Ituri.”

Ashimangira ibi agira ati: “Ingabo zacu vuba ziraba zamaze kwirukana umwanzi mu bice byose agenzura.”

Nyuma y’iyo nama mu masaha y’umugoroba muri ‘Weekend’ habaye imirwano ikaze yabereye mu bice binyuranye, nko mu nkengero za Kanyabayonga ahitwa Kateku, Kimaka na Bushikwa.

Ibindi bitero bikomeye byagabwe mu duce two muri Teritwari ya Masisi nk’ahitwa Kibabi na Kisuma no mu gace ka Bishigiro mu birometero nka 3 uvuye muri santere ya Tongo ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Abaturiye muri ibyo bice imirwano yabereyemo bavuze ko M23 yashoboye gusubiza inyuma ibitero yagabweho na FARDC yari kumwe n’abambari bayo, ndetse ngo yanabambuye ibikoresho bya gisirikare byinshi birimo n’imbunda zirasa kure.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU